Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

    • Umwanditsi, Paul Njie
    • Igikorwa, BBC Afurika, i Yaoundé muri Cameroun
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, minisiteri y'imikino yavuze ko yamenyanye "agahinda kenshi" urupfu rwa Miguel Masaisai rwabaye ku wa gatanu ariko nta makuru arambuye yatangaje ku cyateje urupfu rwe.

Ibitangazamakuru byo muri DRC bitangaza ko uwo munyegare wari ufite imyaka 23 yakoreye impanuka yo mu muhanda i Ouesso mu gihugu baturanye cya Repubulika ya Congo (Brazzaville), hafi y'umupaka na Cameroun. Amakuru avuga ko Masaisai yari ari mu modoka ya taxi agiye gusanisha igare rye ubwo ikamyo yagongaga iyo modoka.

Minisitiri w'imikino Didier Budimbu yasobanuye ko gahunda ya Masaisai yise "Kunyonga igare ku bw'Amahoro" (cyangwa "Pedals for Peace" mu Cyongereza) yari igikorwa "cyiza" kandi cyo "gukunda igihugu", anihanganisha umuryango we.

Yagize ati: "Yanyonganye igare ubutwari mu rwego rwo kuzana amahoro n'icyizere ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu burasirazuba bwa RDC." Yongeyeho ko ukwiyemeza kw'uwo munyonzi "kutwibutsa ukuntu tugomba gukomeza gukora tugamije kugera ku mahoro".

Urugendo ku igare rwa Masaisai rwarakurikiranywe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu bamutera ingabo mu bitugu. Urugendo rwe rw'amahoro rwo kwerekeza i Rabat runyuze mu bihugu 17 rurangiranye n'urupfu rwe nyuma y'iminsi 75 ari mu muhanda.

Mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa DRC, nubwo bwose hari ibikorwa by'amahanga bikomeje bigamije kugarura amahoro, gahunda ya Masaisai yatumye abantu benshi bagira ibyiringiro.

Perezida wa DRC Félix Tshisekedi yatumije ibiganiro byo ku rwego rw'igihugu biteganyijwe kuba mu gihe kiri imbere byo kwiga ku bikorwa byo kugarura amahoro no ku bindi bibazo bihangayikishije igihugu. Abamunenga bavuga ko kuba yaraheje inyeshyamba muri ibyo biganiro bishobora gutuma nta ntambwe nini iterwa.