Afurika y'Epfo: Umunyamakuru wari washimuswe yabonetse yapfuye afite ibikomere by'amasasu
Ubutumwa bwo kwihanganisha bukomeje gutangwa ku muryango w’umunyamakuru w’imikino w'inararibonye wo muri Afurika y'Epfo wabonetse yapfuye, nyuma y’amasaha ashimutiwe hafi y’umujyi wa Johannesburg.
Polisi yavuze ko Owen Ndlovu, wahoze atangaza amakuru ku gitangazamakuru cya leta (SABC), yafashwe ku wa kabiri ubwo yari arimo gutwara umugore we mu modoka amukuye ku rusengero rwo mu gace ka Katlehong.
Umurambo we, abawubonye bavuze ko wari ufite ibikomere by’amasasu, wabonywe n’abaturage mu gitondo cyo ku wa gatatu, hashize amasaha ashimuswe.
Polisi yatangiye gushakisha abantu batatu bacyekwa ndetse irimo gukora iperereza ku bijyanye n’iyicwa rye, ryongeye gutuma hibazwa ku kigero kiri hejuru cy’ibyaha by’urugomo muri Afurika y’Epfo.
Izindi nkuru wasoma: