'Guhera ku bubikira kugeza ku butinganyi'- Inkuru y'urukundo rw'abahoze ari abihaye Imana

 Francília Costa, w'umwirabura kandi wambaye ibyuma bifasha amenyo gukomera, na Luiza Silvério, w'umuzungu, bamwenyura ubwo bifotozaga mu kigo cyabo cy'abihaye Imana, bombi bambaye indorerwamo.

Ahavuye isanamu, Courtesy of Francília Costa and Luiza Silvério

Insiguro y'isanamu, Francília Costa, wirabura wambaye imishumi ifasha amenyo gukomera, na Luiza Silvério, umuzungu, bamwenyura ubwo bifotozaga mu kigo cyabo cy'abihaye Imana
    • Umwanditsi, Ian Alves
    • Igikorwa, BBC News Brasil
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 6

Ntabwo bakundanye ako kanya bahuye ubwa mbere. Ubwo Luiza Silvério yahuraga n'umugore waje kuba umugore we bwa mbere, mu kigo cy'abihaye Imana binjiyemo bafite imyaka 19 nk'abashya, baraziranaga.

Ubu ariko Francília Costa yabwiye BBC News Brazil ko abana neza n'umugore we muri Brazil ati: "Natekerezaga nti Mana we, umukobwa ashobora ate kwishyira hejuru gutya?" yabonaga ari umwirasi.

Francília yari amaze imyaka itanu aba muri iki kigo cy'abihaye Imana ubwo Luiza yakinjiragamo mu myaka itandatu ishize. Yari yarasezeranye gukorera Imana. Mu masezerano yagiranye n'Imana muri Kiliziya Gatolika harimo no kumvira, kandi yari arimo kwiga impamyabumenyi mu bya Theology (Ubumenyi bw'iyoboka Mana)

Yarezwe na sekuru na nyirakuru bari abanyamadini, mu karere k'ubutayu ka Piaui, mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Brezili, aho yumvaga ko ubuzima bw'abamonaki ari umuhamagaro usanzwe kuri we.

Ageze mu myaka y'ubugimbi Luiza wari utuye i Minas Gerais, mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Brezil nawe yarahageze nawe yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ubuzima bwe bwose.

Francília agira ati: "Twinjiye mu kigo cy'abihaye Imana dufite intego imwe—gukorera Imana."

Buhoro buhoro, mu myaka ibiri yakurikiyeho, iyi ntego yabahuje ndetse inatuma aba bombi barushaho kuba inshuti. Babaye inshuti, maze buhoro buhoro, urwango rwabo rwa mbere ruhinduka icyubahiro, buri wese atangira gukururwa n'undi.

Ariko ubwo ubucuti bwabo bwatangiraga gukomera, icyemezo cyabo cy'ubuzima bwabihaye i Mana cyatangiye guhungabana.

Kugira ngo bazigame amafaranga, Francília na Luiza bemeranyije gutegura no kubana mu nzu imwe.

Ahavuye isanamu, Courtesy of Francília Costa and Luiza Silvério

Insiguro y'isanamu, Kugira ngo bazigame amafaranga, Francília na Luiza bemeranyije gutegura no kubana mu nzu imwe
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Icyorezo cya COVID-19 cyasize Francília afite ubwoba bwinshi. Yakundaga guhangana n'ubwoba bwo kwanduza abandi virusi. Mu gihe cy'amasomo ye yo kuvura indwara zo mu mutwe, yatangiye kongera gutekereza ku mahitamo ye mu buzima.

Agira ati: "Ubuzima bw'idini ni ubuzima bwiza cyane — ariko ugomba kugira ubuzima bwiza bw'umubiri n'ubwo mu mutwe. Ntabwo bihagije kumenya gusenga gusa."

Hagati aho, Luiza, wari ubabajwe n'urupfu rwa nyirakuru, na we yatangiye kugira ubwoba bwinshi, ndetse no kwiheba. Ubuvuzi bwe bwo mu mutwe bwamufashije kubona ko agomba gushyira imbere ubuzima bwe bwo mu mutwe no kureka inzozi ze zo gusezerana mu idini no kuba mu kigo cy'abihaye Imana ubuzima bwe bwose.

Francília agira ati: "Luiza na we yagombaga kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe. Kandi ubwo yafataga icyemezo cyo kugenda, naratunguwe. Naribwiye nti 'Mana yanjye! Umukobwa ufite imyaka nk'iyo afite ubutwari bwo gutekereza gutangira ubuzima bushya ahantu hose. Jyewe ubwanjye sinshobora no gutekereza gutangira ubuzima bushya, nubwo maze igihe kirekire hanze y'iyi convent (ikigo cy'abihaye i Mana) kurusha uko nari ndimo.'"

Nyuma yo gushima ubutwari bw'inshuti ye ikiri nto, Francília, na we yageze ku mwanzuro nk'uwo. Yanafashe icyemezo cyo kuva mu kigo cy'abihaye Imana, nubwo kuvayo byaje kugorana kurusha uko bombi babyiteze.

Luiza agira ati: "Ubuzima hano hanze ntabwo bworoshye. Biragoye cyane."

"'Ntuzi niba uzashobora gukomeza amasomo yawe ya kaminuza, cyangwa niba uzashobora kubona akazi.'"

 Francília yemeye ko akunda Luiza nyuma yo kureba urwenya rw'urukundo bari kumwe.

Ahavuye isanamu, Courtesy of Francília Costa and Luiza Silvério

Insiguro y'isanamu, Francília yemeye ko akunda Luiza nyuma yo kureba urwenya rw'urukundo bari kumwe

Francília yemeye ko akunda Luiza nyuma yo kureba urwenya rw'urukundo bari kumwe.

Francília na we yumvaga ameze atyo. Ati: "Tekereza ugiye mu kizamini cy'akazi, hanyuma ukabazwa uti 'wize iki?' Urasubiza uti 'Tewolojiya.' Nzahabwa akazi kameze gute?"

Ubwo Francília yafataga icyemezo cyo kugenda, nyuma yo kuba mu kigo cy'abihaye Imana imyaka irindwi, byamusabye kugura imyenda mishya kugira ngo atangire ubuzima bwe bushya, kuko atari agishoboye kwambara ikanzu y'umubikira.

Ariko, ikibazo gikomeye cy'amafaranga cyari ukwishyura inzu. Kugira ngo bagabanye ikiguzi, izi nshuti ebyiri zemeye kubana mu cyumba kimwe.

Hanyuma, rimwe nimugoroba , nyuma yo kureba filime y'urwenya y'urukundo yitwa 'Love in Verona' bari kumwe, Francília yabwiye Luiza ko amukunda.

Ubwo bari ingimbi n'abangavu, bombi bigaragaje nk'umuntu ukunda igitsina, amarangamutima, cyangwa ukunda igitsina kirenze kimwe.

Ariko, ibi ntibyagize ingaruka ku cyifuzo cyabo cyo kuba ababikira cyangwa icyemezo cyabo cyo kujya mu kigo cy'ababikira

Luiza agira ati: "Ibyo ntibyatumye dutinya Imana. Sinashakaga kugirana umubano w'urukundo n'umuntu uwo ari we wese. Nifuzaga cyane kubaho ubuzima bwo kuba ingaragu, gukurikira idini ryanjye n'Itorero ryanjye. Sinigeze ntekereza ku buryo bwo gusohokana n'umuntu ngo dutangire umubano w'urukundo."

Francília arabyemera. Ati: "Nta mwanya wo gutekereza ku kindi kintu na kimwe wari uhari. Kwinjira mu kigo cy'abihaye Imana byari byoroshye cyane, ariko kuvayo nicyo kintu kigoye cyane nigeze mbona mu buzima bwanjye."

Abageni basomana

Ahavuye isanamu, Courtesy of Francília Costa and Luiza Silvério

Insiguro y'isanamu, Nyuma yo kumva inkuru ya Luiza na Francília, abafotozi babiri bemeye kubaha iyi serivisi ku munsi w'ubukwe bwabo nk'impano

Nyuma yo kubana nk'abashakanye, ikibazo gikomeye bari bafite cyari uburyo bwo gukomeza kubaho no gukurikiza ukwemera kwabo.

Nyuma y'umwaka umwe bavuye mu kigo cy'abihaye Imana, n'imyaka ibiri mbere y'ubukwe bwabo, mu Ukwakira 2025, Papa Francis, umuyobozi wa mbere wa Kiliziya Gatolika y'i Roma ukomoka muri Amerika y'Epfo, yemereye abapadiri guha umugisha abahuje igitsina n'abashakanye ariko ko Kiliziya itemera byuzuye ko ari ishyingiranwa ryemewe..

Ariko, yashimangiye ko Kiliziya ikomeza kubona ko kubana hagati y'abahuje igitsina ari icyaha mu buryo bw'amahame ya Kiliziya, kandi ko itabyemera nk'ishyingiranwa ryemewe n'Itorero.

Luiza agira ati: "Iki ni ikintu njye na Fran tuvugaho cyane mu rugo. Ntushobora gutandukanya Yesu nk'umuntu na Yesu nk'umuntu wera. Ni umwe. Kandi igitsina cyacu n'ukwizera kwacu ntibikwiye gutandukana, kuko biri muri twe. Turi abizera babiri - nta buryo dushobora kubitandukanya."

Aba bombi baracyakomeza kuvugana n'ababikira n'abapadiri bari baziranye, ariko nta n'umwe wo muri Kiliziya witabiriye ubukwe bwabo. Ariko, Luiza agira ati: "Twakiriye urukundo rwinshi, ubutumwa n'amasengesho menshi ku munsi w'ubukwe bwacu."

"Dushobora kuba tudafite ifoto kuri aritare mu rusengero ariko dufite ifoto ya Bikira Mariya wa Aparecida [ishusho ya Bikira Mariya, nyina wa Yesu, wubahwa cyane muri Brezili]. Kuri twe, ahagarariye gushimira, gusabira no kwegurira Imana umuryango wacu."

Abashakanye bafite isanamu ya Bikira Maria

Ahavuye isanamu, Courtesy of Francília Costa and Luiza Silvério

Insiguro y'isanamu, Nk'umugabo n'umugore, Luiza na Francília bakomeje umwuka w'ubumisiyonari watumye batangira gushaka kuba ababikira bakiri bato

Nyuma yo gusangiza inkuru yabo ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi batangiye kwakira ubutumwa bwinshi buturutse ku bakristo bari bafite ibibazo ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina yabo, ndetse n'abaryamana bafise ibitsina bisa, cyangwa abahinduye igitsina bari bafite ibibazo ku bijyanye n'imyizerere yabo.

Luiza agira ati: "Ibi byatangiye gukomeza icyifuzo cyacu cyo kuvuga ku nkuru yacu ku mugaragaro, ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina yacu n'imyizerere yacu." "Byari ibintu bifite ishingiro, kandi bifasha abantu benshi."

"Aya mahirwe arushaho gukomeza urugendo rwacu rw'ukwemera nk'abantu ku giti cyabo ndetse n'abashakanye. Buri mahirwe yose dufite yo gusangira inkuru yacu n'abandi - kuri twe, ubwo ni uburyo bwo kugaragaza gukomeza ubutumwa bwacu."

Francília agira ati: "Intego yacu ni ukuba hano kugira ngo twumve inkuru z'abantu kandi tubafashe. Imwe mu mbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa icyo ushaka binyuze ku mbuga nkoranyambaga ni ukumenya gutega amatwi no kumenya kuvuga."

"Kuko ibi ari ikintu nahoraga mvuga nti, 'Niba ari ngombwa kugira umuryango, Imana izanzanira icyitegererezo cy'umuryango ishaka ko ngira.' Rero… turi hano."

"Nubwo bishobora gusa n'abantu batangaje cyane, niba hariho imana y'urukundo ku isi, twavuga ko iyacu ni Imana ."