DRC: Perezida Tshisekedi yavuze ko urubanza ruregwamo abo mu muryango we mu Bubiligi, ari 'umugambi mubisha' wo kumuharabika

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyekongo baba mu Burusiya, Perezida Tshisekedi yavuze ko urubanza ruregwamo abo mu muryango we mu Bubiligi, ari ibikorwa byo kumuharabika byateguwe n’abatavuga rumwe na we, mu rwego rwo kwangiza isura ye, ibyo we yise umugambi mubisha kandi akongeraho ko ibyo agiye kubihagarika, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi, iradiyo ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyo radio isubiramo amagambo yavugiye muri icyo kiganiro yagiranye na bo mu lingala cyashizwe kuri konte y'ibiro by'umukuru w'igihugu ku rubuga rwa X, aho yagize ati:
“Babonye ko nkunzwe cyane n’abaturage, maze bagambirira kumparabika. Babanje kuvuga ko nkura amafaranga menshi mu isanduku ya Leta nkayakoresha mu ngendo. Ariko Banki Nkuru ya Congo, yagaragaje ko ayo mafaranga aba yarateganyijwe mu ngengo y’imari.”
Perezida wa RDC yavuze ko nyuma yaho abo batavuga rumwe na we bahise berekeza ibikorwa byabo ku muryango we.
Yashinje by'umwihariko umwunganizi mu mategeko yavuze ko ari “umunyamategeko w’impimbano” hamwe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, kuba bari inyuma y’umugambi ugamije kumugeraho banyuze ku bo mu muryango we.
Yagize ati: “Nyuma bahisemo kwibasira umuryango wanjye. Bafatanyije n’umunyamategeko, w’impimbano, umaze imyaka 30 akorana n’Abanyarwanda, bifatanya n’uwo twasimburanye ku butegetsi kugira ngo bagirire nabi umuryango wanjye, bizeye ko nanjye byangiraho ingaruka.”
Ku bijyanye n’iperereza ryakozwe muri uru rubanza, Perezida Tshisekedi yavuze ko kugeza ubu nta kintu na kimwe gikomeye kiratangazwa cyabonetse muri ayo mafaranga yaketsweho cyangwa mu byo bakoreweho isaka.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi ndacyategereje kumva icyo bavuga ko babonye muri ayo masaka yakozwe.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibi birego mu nkiko, Perezida wa RDC yavuze ko yamaze gukoresha itsinda ry’abunganizi mu mategeko kugira ngo batangire gusubiza ibirego mu buryo bw’amategeko.
Yagize ati: “Twafashe itsinda ry’abavoka. Tugiye gusubiza inyuma abaturega.”
Ku birego byabaye intandaro y’uru rubanza, birebana n’uko bamwe mu bagize umuryango we bakekwaho uruhare mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Katanga, Perezida Tshisekedi yabiteye utwatsi.
Yavuze ko abantu bagize uruhare mu gusahura umutungo kamere w’ako karere bazwi neza.
Yavuze ko muri abo harimo uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ndetse na Moïse Katumbi, wahoze ari guverineri wa Katanga akaba n’umwe mu banyapolitiki b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ubu akaba ari mu buhungiro.
Aya magambo aje mu gihe uru rubanza ruregwamo bamwe mu bagize umuryango wa Perezida rukomeje guteza impaka nyinshi muri RDC ndetse rugatera umwuka utari mwiza hagati ya Kinshasa na Bruxelles.
Andi makuru ushobora gusoma:


