Kuva mu 1988, Trump yavugaga ku gufata ikirwa cya Kharg

Kuva cyera ataraba Perezida wa Amerika, Donald Trump yakomeje kugira ikirwa Kharg cya Iran mu mboni ze.
Nk’uko yabibwiye Financial Times, ubu arimo kureba niba yafata iki kirwa cya kilometero-kare 20 gusa ariko cy’ingenzi cyane ku bukungu bwa Iran.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu gihe gishize:
- 1988: Mu kiganiro na The Guardian, Trump yagize yagize ati: “Nakora akantu ku kirwa Kharg. Nagenda nkagifata. Iran ntiyananesha Iraq, ariko irimo kuzutagiza Leta Zunze Ubumwe.Byaba ari byiza isi ibafatiye ingamba”
- 13 Werurwe(3), 2026: Mu kiganiro kuri radio ya Fox News, Trump yabajijwe kuri biriya yavuze mu 1988. Yasubije ko gufata Kharg bitari “hejuru ku rutonde” rwe. Ariko yongeraho ko ashobora guhindura ibitekerezo “mu masegonda”
- Kuri uwo munsi nanone: Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social ko yategetse ibitero ku bikorwa bya gisirikare “ku ishema rya Iran, ikirwa cya Kharg”. Yavuze ko “Nahisemo kudasenya burundu ibikorwaremezo by’ibitoro kuri icyo kirwa” gusa ko yabikorwa Iran niyivanga mu muhora wa Hormuz
- 30 Werurwe: Mu kiganiro na Financial Times uyu munsi, Trump yavuze ko Amerika “ifite amahitamo menshi” ku bigendanye n’iki kirwa. Ati: “Wenda turafata ikirwa Kharg, cyangwa ntitubikore. Byaba bivuze ko tugomba kuba turiyo [kuri icyo kirwa] igihe gito”







