Kuva ku guhunga gushyingirwa nkiri umwana 'n'umusaza w'ikirara' kugeza ku kuba Madamu wa Perezida

Ifoto y’umugore useka. Yambaye igitambaro gitukura ku mutwe n’umwenda bihuje ibara biriho amashusho y’indabyo z’icyatsi. Yambaye urunigi rwa zahabu n’amaherena.
    • Umwanditsi, Megha Mohan, Maggie Latham and Alvaro Alvarez
    • Igikorwa, BBC World Service
    • Yakoze inkuru ari, Freetown
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 7

Bisaba akanya gato gusa ngo Fatima Bio asubize igihe abajijwe uko byari bimeze kuba impunzi yasabye ubuhungiro i Londres mu Bwongereza.

Yarasubije ati: "Biruta gushyingirwa umusaza w'ikirara," abivuga adaseka, mbere yo guseka, agaruka ku mugambi wa se wo kumushyingira akiri umwangavu.

Ibintu byinshi byarahindutse kuva icyo gihe yahunga.

Mu myaka yakurikiyeho, yabaye umukinnyi wa filimi, nyuma aza guhura n'umugabo i Londres igihe yamukoragaho ikiganiro ku Banya Sierra Leone bakomeye baba mu mahanga, maze barashyingiranwa.

Uwo mugabo yari Julius Maada Bio, ubu akaba ari Perezida wa Sierra Leone.

Nk'umufasha wa Perezida, Fatima Bio afatwa nk'umuntu ufite ijambo rikomeye ariko kandi ugibwaho impaka.

Bamwe mu rubyiruko bamubona nk'ijwi rishya muri politiki rivuganira abagore n'abakobwa, mu gihe abandi bavuga ko arenga inshingano ze akivanga cyane muri politiki y'ishyaka ry'umugabo we.

Yigeze kuvugirizwa induru no gushinyagurirwa n'abadepite, kubera amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaramo umucuruzi w'ibiyobyabwenge wari uzwi cyane, nubwo yavuze ko atamuzi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu kiganiro na we, yahise areka guseka maze atangira kutubwira inkuru yamuteye gushyigikira itegeko ribuza gushyingira abana muri Sierra Leone, ryatangiye gukurikizwa mu 2024.

Na we ubwe yari hafi kuba umugeni akiri umwana.

Ku myaka 13, se wari umucukuzi wa diyama wo mu karere ka Kano yari yaramuteguriye gushyingirwa n'umugabo wari mu myaka 30, uwo yari asanzwe amuzi nk'umuntu umeze nka se wabo kuva akiri muto.

Yagize ati: "Nta mpaka zari zihari. Umwazuro wari wamaze gufatwa."

Ariko mbere gato y'ubukwe, agejeje ku myaka 16 mu 1996, intambara y'imbere muri Sierra Leone yateje urujijo rwamuhaye amahirwe yo guhunga afashijwe na bamwe mu bo mu muryango we maze asaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Fatima Bio yavuze ko yageze i Londres ku mugoroba wa Noheli ku kibuga cy'indege cya Gatwick yambaye T-shirt gusa, atungurwa n'ubukonje ariko yishimiye kubona amahirwe y'ubuzima bushya.

Yabanye n'umuvandimwe we wo mu miryango ya kure.

Madamu wa Perezida yongeyeho ati: "Ubwongereza bwabaye ubuntu bw'Imana kuri njye. Narahageze mbona ijwi ryanjye. Nabonye ubwigenge bwanjye, mbasha kwirwanaho. None ubu nshobora kurwanirira urubyiruko rwinshi rushoboka."

Ikindi yabonye mu Bwongereza ni inzu ya leta yo guturamo iri muri Southwark rwagati i Londres, inzu agifite n'ubu kandi ari ho abana be baba.

Nk'uburyo bwo gutanga amazu y'imibereho myiza, amazu ya leta akodeshwa amafaranga make ugereranyije n'ay'abikorera, kandi uyasaba agomba kuba yujuje ibisabwa.

Abagore barindwi bahagaze bifotoza hamwe mu cyumba kirimbishijwe amashusho n'imitako ya zahabu. Abo ni Sophie, Duchess of Edinburgh wo mu Bwongereza, Queen Mathilde w’u Bubiligi, Queen Camilla wo mu Bwongereza, Queen Rania wa Jordan, Crown Princess Mary wa Denmark, Fatima Bio, ndetse na Olena Zelenska, umugore wa Perezida wa Ukraine.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu 2022, Fatima Bio yitabiriye ibirori byabereye Buckingham Palace bigamije gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, byari byatumiwemo na Queen Camilla hamwe na Queen Mathilde, Queen Rania, Mary, Igikomangoma cya Denmark ndetse na Olena Zelenska.

Kuba umugore wa Perezida uri ku butegetsi, uba mu ngoro ya perezida iri mu murwa mukuru Freetown, agikomeza no gukodesha inzu ya leta mu Bwongereza byateje kunengwa mu binyamakuru byo mu Bwongereza no muri Sierra Leone.

Ariko Fatima Bio arabyiregura ati: "Abana banjye bose ni abaturage b'u Bwongereza. Inzu ya leta nyiyishyurira ubwanjye. Nta cyaha nakoze."

Twaganiraga nawe turi ku isambu y'umuryango, iri mu rugendo rw'isaha imwe uvuye ku ngoro ya Perezida i Freetown, aho asanzwe abana n'umugabo we. Julius Bio, wahoze ari umusirikare, yabaye Perezida mu 2018 kandi yongera gutorerwa indi manda mu 2023.

Fatima Bio ari mu nzu nini yororerwamo inkoko ifite imirongo y’udusanduku twazo. Yambaye umupira w’umweru wa Arsenal F.C., ingofero y’umukara, amaherena y'udusaro n’imitako ya zahabu.
Insiguro y'isanamu, Fatima Bio yororera inkoko n'inka ku isambu y'umuryango iri hanze y'umurwa mukuru Freetown

Hano ku isambu, Fatima Bio agaragara atuje cyane kurusha uko aba ameze mu birori bya leta twari twaramukurikiranyeho mbere.

Yambaye ipantalo y'ikoboyi n'umupira wa Arsenal FC, adutembereza atwereka amatungo ye menshi harimo inkoko, inka n'ihene.

Iyi sura ye yoroheje kandi itanga icyizere nk'isura nshya ya Sierra Leone, igihugu cyakunze kuvugwaho inkuru z'abana b'abasirikare, ubukoloni bw'Abongereza na diyama zateje intambara ni yo yatumye akundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Akunda gushyiraho ubutumwa kenshi, rimwe na rimwe abyina kandi avugana n'abamukurikira.

Avuga ku ngingo abantu bakunze kugira ipfunwe ryo kuganiraho nko kubura ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango ku bakobwa.

Sierra Leone nta politiki y'igihugu ifite ituma abakobwa bahabwa ku buntu ibikoresho by'isuku mu mashuri, bitandukanye na Kenya, Botswana, South Africa na Zambia.

Imiryango irimo UNICEF yavuze ko abakobwa bo muri Sierra Leone bakunze gusiba ishuri mu gihe cy'imihango yabo kubera gutinya kwanduza imyambaro y'ishuri.

Bio yagize ati: "Abakobwa basibaga ishuri nibura iminsi 80 buri mwaka kubera imihango. Iyo ubuze mu ishuri iminsi 80 ku mwaka, ni nk'aho uba ubuze igihembwe cyose. Ntabwo barabona uburinganire bakwiye kubona.

"Ni yo mpamvu mpora nsura ahantu hatandukanye ntanga ku buntu ibitambaro by'isuku. Ndashaka ko abakobwa babona uburezi kugira ngo bazabashe kwicara ku meza y'ifatwa ry'ibyemezo, bifatira imyanzuro."

Nubwo ibi byamuhesheje abamushyigikira ndetse bikamuha kuyobora Umuryango w'Abagore b'abakuru b'ibihugu wita ku iterambere (Organization of African First Ladies for Development), benshi batekereza ko arenga ku nshingano zisanzwe z'umugore wa Perezida, zifatwa nk'iz'icyubahiro gusa.

Umugabo wambaye ikanzu y’umweru ifite imirongo mito imanutse yijimye ari gushyira urupapuro rw’itora mu gasanduku. Inyuma ye hari imbaga y’abantu, ndetse n’abagabo babiri bambaye impuzankano ya gisirikare bahagaze hafi. Umukobwa muto na we ahagaze iruhande rwe areba ibyo ari gukora.

Ahavuye isanamu, JOHN WESSELS/AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Julius Maada Bio yongeye gutorerwa kuyobora Sierra Leone mu 2023, kandi manda ye izarangira mu 2028.

Fatima Bio ni umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka riri ku butegetsi rya SLPP, kandi agaragaza ku mugaragaro abanyapolitiki ashyigikiye.

Avugira no mu bikorwa byo kwiyamamaza kabone n'iyo umugabo we adahari.

Yanashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze anenga abanyapolitiki harimo n'abo mu ishyaka rye, ndetse n'Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko.

Mu muhango wo gutangiza igihembwe cy'Inteko Ishinga Amategeko ku wa 7 Kanama (ukwa8) mu 2025, bamwe mu badepite bamuvugirije induru.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byavuze ko baririmbye indirimbo imutuka imuhuza n'abagore bakora uburaya. We yahise yambara 'écouteurs' atangira kumva umuziki.

Madamu wa Perezida yavuze ko ibyo bitamubabaje.

Yagize ati: "Byerekana gusa ko atari abagabo bose bize barezwe. Abagabo bose ntibemera guteza imbere abagore n'uburinganire.

"Maze igihe kinini ndi umurwanashyaka ku buryo ntaba umugore utegura gahunda zo mu rugo gusa," asobanura ko akora ibirenze gutunganya gahunda z'umuryango.

Yongeraho ati: "Numva abaturage nkabigeza kuri leta. Numva leta nkabigeza ku baturage. Uko ni ko dukora."

Umunyeshuri wahawe impamyabumenyi wambaye ingofero n’ikanzu y’umukara afata selfie hamwe na Fatima Bio wambaye imyambaro gakondo y’Afurika mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, mu gihe undi mugore useka ari hafi yabo.
Insiguro y'isanamu, Bio yavuze ko yaharaniraga uburezi bw'abakobwa "kugira ngo bazabashe kwicara ku meza y'ifatwa ry'ibyemezo, bifatira imyanzuro."

Mu minsi twamaranye na we, Fatima Bio yavuze ko ashaka guhindura isura igihugu cye gifite mu maso y'isi.

Igihe twitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku ishuri rya Choithram International School ryavuguruwe neza kandi risize amarangi mashya, aho yari umushyitsi mukuru, abakobwa bahagararaga bakamuganiriza mu gihe bahabwaga impamyabumenyi zabo.

Yatwibukije ko ishuri rya mbere ryisumbuye ry'abakobwa muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ryubatswe muri Sierra Leone, kandi avuga ko icyo gihugu kirangwa no kwihanganirana mu by'idini.

Nk'abantu 77% bo muri Sierra Leone, Bio ni Umuyisilamukazi. Ariko umugabo we ari mu 21% by'Abakirisitu. Yatubwiye ko bombi bajya gusengera mu musigiti no mu rusengero.

Ni nyuma y'umuhango wo mu rusengero yahuye n'ibimunenga bikomeye.

Muri Mutarama (ukwa1), 2025, ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko Jos Leijdekkers uzwi nka "Chubby Jos", umwe mu bacuruzi b'ibiyobyabwenge bashakishwa cyane i Burayi, yaba yaragaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Fatima Bio.

Ayo mashusho bivugwa ko agaragaza Leijdekkers w'imyaka 34 ahagaze inyuma gato ya Madamu wa Perezida na Perezida mu rusengero.

Leijdekkers yakatiwe adahari imyaka 24 y'igifungo n'urukiko rwa Rotterdam kubera kwinjiza kokayine mu Buholandi.

Ibihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba bikunze gukoreshwa nk'inzira yo gutambukiramo ibiyobyabwenge biva muri Amerika y'Amajyepfo bijya i Burayi.

BBC ntiyashoboye kwigenzurira ukuri kw'ayo mashusho, ubu yamaze gusibwa.

Igihe BBC yamubazaga uko umwe mu bacuruzi b'ibiyobyabwenge bashakishwa cyane i Burayi yabashije kwegera umuryango wa Perezida wa Sierra Leone, Fatima Bio yahakanye ko amuzi.

Fatima yagize ati: "Sinabimenya kuko ntari umunyabyaha. Si njye njyana abantu mu rusengero. Ntabwo ndi Umukirisitu, ndi Umuyisilamu. Bityo sinzi abantu bari muri urwo rusengero. Ntiwavuga ku byo utazi."

Yanahakanye ibihuha bivuga ko Leijdekkers yaba afite umwana n'umukobwa wa Perezida yabyaranye n'undi mugore mbere, akaba umukobwa wabo bafitanye isano yo mu muryango.

Yagize ati: "Ibyo byose ni ibinyoma ntiteguye kugira icyo mbivugaho nk'aho ari ukuri."

Abasesenguzi bavuga ko abantu benshi muri Sierra Leone bahangayikishijwe cyane no gushaka uko babaho buri munsi kurusha gutekereza kuri Leijdekkers.

Kuva igihe abahanga mu bucukuzi b'Abongereza bavumburaga diyama muri icyo gihugu mu myaka ya 1930, umutungo kamere waho ntiwakunze kugera ku baturage basanzwe.

Intambara y'imbere mu gihugu yabaye hagati ya 1991 na 2002, yashyigikiwe igice kimwe n'ubucuruzi bwa diyama ndetse n'ingabo za Charles Taylor zo muri Liberia, yahitanye abantu ibihumbi byinshi kandi ituma miliyoni z'abaturage bahunga ingo zabo.

Kongera kwiyubaka kw'igihugu kwagiye gucibwa intege kenshi n'icyorezo cya Ebola cya 2014, Covid-19, no kuzamuka kw'ibiciro bya lisansi n'ibiribwa nyuma y'igitero cy'u Burusiya kuri Ukraine.

Mu 2022, imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry'ubuzima yabereye i Freetown, maze nibura abasivili 20 n'abapolisi batandatu baricwa.

Isoko ryo ku muhanda ririmo ibikorwa byinshi i Freetown. Hari amabase manini arimo ibitunguru, urusenda n’izindi mboga. Abagore bacuruza ibyo bicaye ku ntebe nto. Umwe muri bo ashyize ibirenge ku nkengero z’ibase y’ibitunguru. Abaguzi bateraniye aho bareba ibintu biri kugurishwa.

Ahavuye isanamu, SAIDU BAH/AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibibazo by'isi byagize uruhare mu kuzamuka kw'ibiciro n'imibereho ihenze.

Muri iyo mibereho aho ubukungu bwa buri munsi ari bwo bwiganjemo ibitekerezo by'abantu, hanagaragaye kunenga umutungo wa Madamu wa Perezida, harimo n'inzu nyinshi avugwaho gutunga.

Yanze kugira icyo avuga igihe yabazwaga niba umuryango we utuye mu mazu y'akataraboneka muri Gambia ndetse n'uko yaguzwe.

Yagize ati: "Nta mpamvu mfite yo kubihakana. Nta n'iyo kubyemera mfite. Nibazana ibimenyetso by'uko ibyo bavuga ari ukuri, ni bwo tuzabiganiraho."

Ni iki cyizere gituma abasesenguzi benshi ba politiki muri Sierra Leone no hanze yayo bibaza niba Bio ari kwitegura kuzaziyamamariza kuba Perezida umunsi umwe cyane cyane igihe manda y'umugabo we izaba irangiye mu 2028 kuko atemerewe kongera kwiyamamaza.

Madamu Fatima Bio yagize ati: "Ntabwo nsonzeye kuba Perezida. Bizaterwa n'ugushaka kw'Imana. Nemera cyane ko iyo Imana ishaka ikintu, igikora… Niba ari byo Imana ishaka, nta muntu wabihagarika."