Uko igikoresho cyanjye gikurikirana ubuzima cyamenye ko nari ntwite mbere y'uko mbimenya

- Umwanditsi, Ashitha Nagesh
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 6
Ravika yari mu biruhuko yizihiza isabukuru ye y'amavuko ari kumwe n'umugabo we, ubwo yabonaga ubutumwa budasanzwe buturutse ku gikoresho cye gikurikirana ubuzima (fitness tracker).
Impeta ye y'ikoranabuhanga imufasha gukurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi (Oura Ring) yamweretse ko amanota agaragaza uko ubuzima bwe buhagaze yari mabi (yagabanutse). Yagaragazaga ko umutima we wari uri gutera vuba kurusha uko byari bisanzwe, ubushyuhe mu mubiri we bwazamutse, ndetse n'ihindagurika ry'intera hagati y'uko umutima we wateraga ryari ryagabanutse.
Nyamara Ravika we yumvaga ameze neza nta kibazo na kimwe afite.
Hashize icyumweru imibare Oura Ring yamwerekaga itarahinduka ngo isubire ku rwego rusanzwe, Ravika, w'imyaka 34, ukora akazi k'ubwunganizi mu mategeko wo mu gace ka West Midlands, hagati mu Bwongereza, yatangiye gushakisha amakuru kuri murandasi (internet). Yahasanze itsinda ry'abagore bavugaga ko 'fitness trackers' zabo na zo zari zaraberetse ibimenyetso by'uko batwite, zishingiye ku makuru zari zarakusanyije ku mibiri yabo.
Nyuma y'icyumweru kimwe, Ravika yakoze ikizamini cyo gupima inda (gupima ko atwite), gisanga koko atwite.

Ahavuye isanamu, Ravika
Ariko nyuma y'aho yatangiye kugira uburibwe bwo mu nda, anahabwa ubutumwa na porogaramu y'iyo mpeta bumubwira ko umubiri we uri gukora cyane. Yahise ajya kwa muganga.
Yasabwe kuzagaruka nyuma y'iminsi 10 kugira ngo akorerwe ibizamini byo kugira ngo bamenye niba inda atwite imeze neza (afite ubuzima bumeze neza).
Muri iyo minsi yari ategereje, yagize umuhangayiko ndetse n'impungenge bikomeye. Yavuze ko yabyukaga saa kumi z'ijoro buri munsi, "kugira ngo ndebe muri porogaramu y'impeta niba ibipimo bikiri hasi, niba ubushyuhe bw'umubiri bugikomeje kuba hejuru. Nari ngikomeje kwizera ko inda izakura neza".
Yavuze ko ibyo bipimo byahindutse ikintu "nahoraga nkurikirana" ariko "kuri jye byari ibintu rwose bimeze nko gupfa cyangwa gukira".
Ku bagore benshi, ikimenyetso cya mbere kibamenyesha ko bashobora kuba batwite ni igihe imihango itaje ku munsi yari isanzwe itegerejweho. Ni na bwo akenshi baba bashobora gukora ikizamini gipima niba batwite.
Nubwo hari ibizamini bimwe bivuga ko bishobora kumenya ko utwite hakiri kare, ibyinshi ntibishobora kubona impinduka mu misemburo (hormones) mbere y'umunsi wa mbere wo gutinda kw'imihango.
Ariko Ravika ni umwe mu bagore babarirwa mu magana bavuga ku mbuga zo kuri murandasi ko ibikoresho byabo bikurikirana ubuzima byabamenyesheje ibimenyetso byo gutwita mbere y'uko imihango iza, bishingiye ku makuru 'fitness trackers' zabo zari zifite ku mibiri yabo.
Muri iki gihe, ibikoresho bikurikirana ubuzima birimo impeta zifite ikoranabuhanga, amasaha y'ikoranabuhanga (smart watches), n'ibikoresho byambarwa ku gituza (chest-mounted trackers), biragenda bikoreshwa cyane mu Bwongereza.
Ubushakashatsi bw'ikigo YouGov bwerekana ko muri Mutarama (1) mu 2026, 36% by'Abongereza bakuze bakoreshaga ibyo bikoresho, bikaba ari hafi inshuro ebyiri ugereranyije no muri Nyakanga (7) mu 2019.
Sosiyete Oura y'Abanya-Finland n'Abanyamerika ni yo igurisha impeta nyinshi cyane z'ikoranabuhanga. Hari n'izindi sosiyete zikora bene ibyo bikoresho, zirimo Ultrahuman yo mu Buhinde na RingConn yo muri Hong Kong.
Kumenya ko inda ishobora kuzavamo no kumenya ko utwite
Kimwe mu bimenyetso by'ingenzi byerekana ko umugore atwite ni ihinduka ry'ubushyuhe bw'umubiri. Ni yo mpamvu ibikoresho by'ikoranabuhanga bipima ubushyuhe bw'umubiri bikundwa cyane n'abagore bagerageza gusama.
Mu gihe gisanzwe cy'imihango, ubushyuhe bw'umubiri w'umugore bukomeza kuba hejuru kugeza hafi igihe imihango igomba kuza. Iyo imihango igiye gutangira, ubwo bushyuhe buramanuka cyane.
Mu bihe byo mu ntangiriro iyo umugore atwite, ubushyuhe bw'umubiri ubusanzwe bukomeza kuba hejuru. Niba 'fitness tracker' ipimye ubushyuhe bw'umubiri, ishobora kubona icyo kimenyetso cyo mu bihe byo mu ntangiriro, mbere y'uko umugore amenya ko atwite.
Uretse gukurikirana imibare yerekanwaga n'impeta ye, Ravika yanasomye ubutumwa bw'abagore ku rubuga rwa Reddit bavugaga ko impeta yabo ya Oura itababwiye gusa ko batwite, ahubwo yanabagaragarije ibimenyetso by'uko inda yabo ishobora kuvamo, ibinyujije mu butumwa bwitwa "major signs" (ibimenyetso bikomeye by'uko umubiri uri mu bibazo).
Sofia, w'imyaka 32, ni umwe muri abo bagore. Mbere yo kubyara umwana w'umuhungu ubu ufite amezi atanu, yari yaragize inda ebyiri zavuyemo, kandi zose yari yarabanje kubibona mu makuru yerekanwaga n'impeta ye ya Oura mbere y'uko biba.
Ubwa mbere yatwise mu ntangiriro z'umwaka ushize, Sofia yavugaga ko buri gitondo yafunguraga porogaramu y'iyo mpeta kugira ngo arebe uko imibare ihagaze.
Yagize ati: "Buri gitondo narebaga umurongo werekana ubushyuhe bw'umubiri ukomeza kuzamuka, nuko umunsi umwe mbyutse nsanga ubushyuhe bwamanutse, nahise numva ko hari ikibazo."
Yakomeje agira ati: "Igihe inda yavagamo, ni nkaho nari naramaze kubyitegura mu mutwe kubera amakuru nabonaga [ku mpeta yari yarampaye ibimenyetso mbere]."
Nyuma y'amezi atatu, byongeye kumubaho. Sofia n'umugabo we bahise bafata icyemezo cyo kuba baretse kongera kugerageza gusama. Ariko muri icyo gihe cyo kuba baretse, impeta ye yamweretse ubutumwa bumumenyesha ko hari ibimenyetso byoroheje by'umunaniro cyangwa impinduka mu mubiri ("minor signs of strain"), maze abona ko ubushyuhe bwe bwongeye kuzamuka.
Yakoze ikizamini cyo kumenya niba atwite, asanga koko atwite.
Nubwo iyo nda yakuze neza, Sofia yakomeje kugira impungenge nyinshi mu byumweru bya mbere, aho yakomezaga kureba buri kanya amakuru yerekanwaga n'impeta ye kugira ngo amenye niba byose bikimeze neza.
"Nahoraga nibaza nti: 'Mana yanjye, ese ibi birongera kuba?', nkanibuka ko nakangukaga saa kumi cyangwa saa kumi n'imwe za mu gitondo, nkareba muri porogaramu niba ubushyuhe bwanjye butaragabanutse."
"Nazirikanaga cyane ayo makuru kugeza ubwo, igihe nari ngeze ku byumweru birindwi cyangwa umunani [ntwite], nahisemo gukuramo impeta yanjye ndeka kongera kuyambara mu gihe cyose cy'amezi atatu ya mbere y'inda."
Kwiyongera kw'umuhangayiko
Dr Stuart Lavery, umuganga ngishwanama mu buvuzi bw'imyororokere ku bitaro bya University College Hospital biri i London (Londres), yagize ati:
"Birumvikana ko abantu bakoresha iri koranabuhanga mu kugerageza gusobanukirwa neza cyane [ibibera mu mibiri yabo], no kugerageza kumenya ibintu hakiri kare kuko iyo urimo guteganya gutwita bigira ingaruka ikomeye ku buzima bwawe."
Ariko yaburiye agira ati: "Dushobora kuba turi kwiruka mbere y'uko tubanza kwiga kugenda."
Yongeyeho ati: "Dushobora kuba ducyeneye andi makuru menshi kugira ngo tumenye neza uko ibyo bikoresho byizewe, ducyeneye ubundi bushakashatsi bwinshi... Bitabaye ibyo, ikiba ni uko ibigero [ikigero] by'uguhangayika kwawe bizatumbagira."
Yakomeje agira ati: "Nta gushidikanya ko abantu benshi bazagenda bakoresha ikoranabuhanga, uburyo bwa porogaramu [apps] cyangwa uburyo bw'ibikoresho byambarwa, mu kugerageza kumenya ibi bintu [hakiri kare]. Ariko ntekereza ko bikwiye kujyana no kuburira cyane kujyanye n'ubuzima ku bijyanye n'ikigero dushobora kubyizera ko bitanga amakuru y'ukuri."
Abajijwe ku muhangayiko abagore bavuze ko bagiraga mu byumweru bya mbere byo gutwita bitewe no guhora bareba amakuru yerekanwaga n'impeta zabo z'ikoranabuhanga za Oura, Dr Chris Curry, ushinzwe ubuvuzi n'ubushakashatsi ku buzima bw'abagore muri sosiyete (kompanyi) Oura, yabwiye BBC News ati:
"Yaba ukoresheje ibipimo by'ikoranabuhanga cyangwa utabikoresheje, igihe cyo gutwita kiba ari igihe kitizewe neza ku bagore benshi, cyane cyane ku bagore batwite bwa mbere, kuko baba batazi neza ibisanzwe."
Yongeyeho ko iyo abagore bumva ibyo bipimo bibateye guhangayika cyane, sosiyete Oura "ibagira inama yo gufata akaruhuko bakareka kureba porogaramu yayo, mu gihe impeta ya Oura ikomeza gukusanya amakuru no kuyasesengura".
Yongeraho ati: "Impeta ni igikoresho cyo gufasha, ntisimbura itsinda ry'abashinzwe kukwitaho."
Ku bw'amahirwe macye, inda ya Ravika yaje kuvamo. Aracyafite icyizere cyo kongera kugerageza gusama vuba – icyakora, ibyo yanyuzemo byatumye yongera gutekereza niba azongera kwambara 'fitness tracker' ye mu gihe yaba yongeye gutwita.
Yagize ati: "Sinigeze rwose nibona nk'umuntu uhangayika cyane. Ariko... Ntekereza ko guhera ubu ninongera kubona ikimenyetso na gito cy'uko nshobora kuba ntwite ndetse nkabona impeta ya Oura yerekana ko ibipimo byanjye biri hasi, [icyo gihe] maze kumenya ko ntwite nahita nkuramo iyo mpeta, ntekereza rwose ko gukuramo impeta byaba ari cyo kintu cyiza cyane kuri jye."













