Amadarubindi ya AI 'arunguruka ubuzima bwite', ariko aya Meta ari kugurwa cyane kurusha mbere

    • Umwanditsi, Kali Hays
    • Igikorwa, Technology reporter
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 6

Ibibazo bijyanye n'inkubiri nshya y'amadarubindi azwi nka "smart glasses" bikomeje kwiyongera.

Ariko kandi, zimwe mu sosiyete zikomeye z'ikoranabuhanga ku isi ziteganya kugurisha miliyoni nyinshi z'ayo madarubindi mu myaka iri imbere.

Abagore bari ku mucanga, binjira mu maduka cyangwa bihagarariye hanze, ubu bari kwegerwa n'abagabo akenshi baba bambaye amadarubindi ya Meta ya Ray-Ban, amadarubindi ya "smart" cyangwa "AI glasses" kugira ngo bafate amashusho y'ibisubizo by'abo bagore ku bibazo byoroheje cyangwa amagambo yo kubatereta, nta ruhushya ndetse batanazi ko barimo gufatwa amashusho.

Abo bagore akenshi bamenya ayo mashusho yabo nyuma y'uko amaze gukwirakwira kuri internet, rimwe na rimwe bakanakorerwaho ihohoterwa ryo kuri internet.

Nta buryo bwinshi bwo kwitabaza amategeko bafite kuko gufotora abantu ahantu hahurira abantu benshi bifatwa nk'ibyemewe n'amategeko.

Umwe muri abo bagore yabwiye BBC ko igihe yasabaga umuntu washyize amashusho ye kuri internet kuyakuraho, yamusubije ko kubikora "bisaba kwishyura."

Aya madarubindi ya Meta ni yo akunzwe cyane ku isoko ubu, aho bivugwa ko agize hejuru ya 80% by'igurishwa ryose rya 'smart glasses' cyangwa 'AI glasses', kubera ko Meta ari yo sosiyete ya mbere ikomeye yasohoye bene icyo gikoresho mu myaka ishize.

Yakozwe ku bufatanye bwa EssilorLuxottica kandi afite isura isanzwe ya Ray-Ban (izina ryamamye ku madarubindi arinda izuba).

Arimo camera nto cyane itagaragarira amaso, udusohora amajwi duto mu mpande zayo ndetse n'ama-lens ashobora kwereka amakuru amwe n'amwe ku uyambaye. Umuntu ashobora gutangira gufata amashusho cyangwa ifoto akoze gusa ku kuma kayo.

Ubwoko bwa camera iri muri ayo madarubindi ntibugaragara cyane ku buryo n'abayambaye ubwabo rimwe na rimwe batungurwa n'ibyo bafashe amashusho cyangwa aho ayo mashusho ari kujya.

Nyuma y'uko abakozi muri Kenya bashinzwe kureba amashusho yafashwe n'ayo madarubindi kugira ngo bafashe Meta ubushakashatsi ku makuru ya AI bavuze ko bategetswe kureba amashusho arimo ibintu bikabije nk'imibonano mpuzabitsina cyangwa abantu bari mu bwiherero, abantu bafite ayo madarubindi bareze Meta inshuro ebyiri.

Mu rubanza rumwe, abantu bavuze ko batari bazi ko ayo mashusho yafashwe. Mu rundi, bavuze ko batari bazi ko amashusho yabo yasangizwaga abandi n'isosiyete kugira ngo asuzumwe.

Meta, mbere yari yaravuze ko abakoresha ayo madarubindi bamenyeshejwe ko amashusho yabo ashobora gusuzumwa n'abantu mu bihe bimwe na bimwe nk'uko biri mu mategeko yo gukoresha serivisi zayo.

Nubwo bimeze bityo, igurishwa ryayo rikomeje kwiyongera. Nk'uko isosiyete ibivuga, hamaze kugurishwa amadarubindi arenga miliyoni zirindwi.

Mark Zuckerberg yavuze mu ntangiriro z'uyu mwaka ati: "Ni bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga byagurishijwe vuba cyane mu mateka."

Tracy Clayton, umuvugizi wa Meta, yabwiye BBC ko abantu bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiyubashye.

Ati: "Dufite amatsinda yihariye agamije kugabanya no kurwanya ikoreshwa nabi ryabyo, ariko nk'uko bimeze ku ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose, inshingano nyamukuru iba ku muntu kugira ngo atarikoresha nabi."

Ubu, izindi sosiyete zikomeye z'ikoranabuhanga nazo ziteganya kwinjira muri iri soko rishobora kuba icyiciro gishya cy'ibikoresho abantu bari bategereje kuva kera.

Apple bivugwa ko iri gukora amadarubindi yayo ya 'smart glasses' ashobora gusohoka umwaka utaha.

Snap nayo yavuze ko izasohora 'verisiyo' nshya y'amadarubindi yayo yitwa Specs uyu mwaka.

Google nayo irateganya kongera kugerageza gukora 'smart glasses' nyuma y'imyaka irenga 10 ikibazo cya Google Glass kinaniranye kubera kwibasira ubuzima bwite bw'abantu.

Aya madarubindi yose biteganyijwe ko azaba akoresha ubwenge buhangano (AI) n'ikoranabuhanga rya 'augmented reality' (AR), nk'uko amadarubindi ya Meta abikora, kandi ibyo bisaba camera.

Birumvikana ko uburyo abantu bashobora gukoresha aya madarubindi bushobora no kugira akamaro, bwose si bubi.

Mark Smith yambara Meta Ray-Bans buri munsi.

Yagize ati: "Nayakoresheje hirya no hino ku isi. Ibikorwa by'ibanze byayo ni byiza cyane."

Nk'umufatanyabikorwa mu kigo cy'ubujyanama cya ISG aho yibanda ku porogaramu zikoranabuhanga zikoreshwa n'ibigo bikomeye, Smith ashobora gufatwa nk'umuntu usobanukiwe cyane ikoranabuhanga kandi ukunda kugerageza ibikoresho bishya mbere y'abandi.

Ariko impamvu akunda ayo madarubindi ntishingiye ku kuba afite ubushobozi budasanzwe bw'ikoranabuhanga.

Akunda kuyambara ari koza amasahani kuko bimworohera kumva umuziki cyangwa podcasts adafunze amajwi yo hanze nk'uko headphones zisanzwe zibikora. No kwakira telefoni ukoresheje ayo madarubindi ngo biroroshye cyane.

Iyo ari mu rugendo, ngo ni byiza kutajya ahora akura telefoni mu mufuka kugira ngo afate ifoto cyangwa amashusho yihuse.

Ariko Smith yemera ko ibibazo by'ubuzima bwite bigaragara.

Itara rito ryaka igihe ayo madarubindi ari gufata amashusho ngo ntiriboneka neza ku manywa, kandi abantu benshi ntibanamenya ko yambaye smart glasses.

Abashakashatsi bavuga ko niba andi masosiyete nayo azagurisha ayo madarubindi akoranye ikoranabuhanga nk'uko Meta yabigenje, abantu bagera kuri miliyoni 100 bashobora kuzayagura mu myaka mike iri imbere.

Nibiba bityo, bizagora cyane ibigo gushyira mu bikorwa amategeko abuza gufata amashusho ahantu nk'inkiko, inzu ndangamurage, aherekanirwa filime (cinema), ibitaro cyangwa ubwiherero, kuko miliyoni nyinshi z'amadarubindi zizaba ari na camera.

David Kessler, umunyamategeko uyobora ishami ry'ubuzima bwite muri Norton Rose Fulbright, yavuze ko benshi mu bakiliya be b'ibigo basanzwe bafite ibibazo nk'ibyo.

Ati: "Hari ahantu habi cyane ibi bishobora kutugeza. Si uko ndwanya ikoranabuhanga, ariko nk'ikibazo cya sosiyete… ese ngomba kujya ntekereza ko ndimo gufatwa amashusho igihe cyose ndi muruhame?"

Kandi Meta bivugwa ko ishaka kongeramo ikoranabuhanga ryo kumenya isura (facial recognition) mu bwoko bushya bw'ayo madarubindi, bivuze ko uyambaye atazajya afata amashusho abantu mu ibanga gusa, ahubwo ashobora no guhita amenya ngo ni ba nde.

Meta yamamaza ayo madarubindi ikoresheje amagambo agira ati: "Yakozwe yubahiriza ubuzima bwite, kandi agenzurwa nawe."

Meta ibwira abayakoresha kudafata amashusho y'abantu batabishaka no kuzimya ayo madarubindi "ahantu hihariye cyangwa hakomeye."

Ariko ayo mabwiriza akenshi asa n'ayirengagizwa.

Bimwe mu bikorwa bikomeje kwamamara ni ugukoresha ayo madarubindi mu gufata amashusho yo gukinisha cyangwa gutungura abantu batabizi.

Abantu benshi bagira ubwoba cyangwa bakikanga iyo bamenye ko umuntu yambaye aya madarubindi akoranye ikoranabuhanga (smart glasses).

Aniessa Navarro uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yumvise amerewe nabi igihe yabonaga umuntu wamukoreraga 'waxing' (gupfura amoya adakenewe) yambaye amadarubindi ya Meta.

Uwo muntu yavuze ko atariho afata amashusho, ahubwo ko yayambaraga kubera 'lenses' zo kumufasha kureba yandikiwe n'umuganga.

Andrew Bosworth yabajijwe kuri Instagram ibyerekeye "uko abantu babona nabi abantu bambara smart glasses buri munsi."

Yasubije ko umubare munini w'amadarubindi ya Meta Ray-Bans yagurishijwe "ugaragaza ko yakiriwe neza."

Ariko David Harris, wahoze akora ubushakashatsi bwa AI muri Meta ubu akaba yigisha muri University of California, Berkeley, yavuze ko atekereza ko aya madarubindi azahura n'ibibazo nk'ibyatumye Google Glass inanirwa.

Yagize ati: "Ikoranabuhanga nk'iri mu by'ukuri ryangiza ubuzima bwite bw'abantu kandi rizagenda rihura n'ukutemerwa kurushaho."

Ibimenyetso by'iyo myumvire bikomeje kugaragara.

Mu Ukuboza, umugabo yashyize kuri internet amashusho yinubira ko umugore yafashe amadarubindi ye ya Meta akayamenagura muri metro ya New York nyuma yo kumufata amashusho. Abakoresha internet bafashe uwo mugore nk'intwari.