Iran igomba kwambura intwaro aba-Houthi bo muri Yemen – G7
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu itsinda ry’ibihugu bikize ku isi rya G7 basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ko Iran igomba “kureka guha intwaro n’ubufasha” aba-Houthi bo muri Yemen.
G7yamaganye kandi “mu magambo akomeye cyane” ibitero by’aba- Houthi kuri Arabie Saoudite, yongeraho ko kuba imirwano yabo n’ingabo zishyigikiwe na Arabie Saoudite yarafashe indi ntera mu bihe bya vuba aha bishize, biteje inkeke ku kwihaza mu ngufu muri ako karere no ku rwego rw’isi.
Mu minsi ya vuba aha ishize, impunzi zibarirwa mu bihumbi zahunze Yemen nyuma yuko uwo mutwe ufashwa na Iran ufashe ubutaka bwo ku nkombe y’icyo gihugu ikora ku Nyanja Itukura, burimo n’ubwo hafi y’Ubunigo bwa Bab al-Mandab, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ibicuruzwa bijya hirya no hino ku isi.
G7 isohoye iryo tangazo mbere y’inama ngarukamwaka y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ibera i New York muri Amerika, aho abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo muri leta ya Iran bitezwe kuvugira ijambo.
Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubwongereza, Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani n’Amerika bagize bati: “Dusabye aba-Houthi guhagarika aka kanya ibikorwa bya gisirikare, inkeke zose n’ibitero byose ku mato y’ubucuruzi ya gisivile, no gusubira mu nzira ya politike bya nyabyo.”
Basohoye iryo tangazo nyuma y’inama bagiranye iruhande rw’inteko rusange ya ONU.
Izindi nkuru wasoma: