Niger: Abantu 35 bishwe ubwo abitwaje imbunda bateraga ku kibuga cy'indege cy'i Niamey

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Abategetsi bavuga ko abantu 35 bishwe ku wa kane nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bateye ku kibuga cy’indege cya mbere kinini cyo muri Niger – igitero cya kabiri kibayeho mu mezi atageze kuri atanu ashize.
Abatuye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba cyiganjemo abayisilamu babwiye BBC ko ari bwo bari bakirangiza amasengesho yabo ya mu gitondo, ubwo bumvaga ibiturika hamwe n’urusaku rw’amasasu byumvikana ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Diori Hamani, kiri mu murwa mukuru Niamey.
Minisiteri y’ingabo ya Niger yavuze ko mu bapfuye harimo 22 mu bateye, abasirikare 11 hamwe n’abasivile babiri.
Ku mugoroba wo ku wa kane, umutwe w’intagondwa wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM), ushamikiye kuri al-Qaeda, wigambye ko ari wo wagabye icyo gitero.
Niger imaze imyaka 10 irwana n’imitwe y’intagondwa igendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya kisilamu. Ndetse mu mpera ya Mutarama (1) uyu mwaka, umutwe ufitanye isano n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wigambye ko ari wo wagabye igitero kuri icyo kibuga cy’indege.
Urwo rugomo rwo ku wa kane rwarangiye hagati mu masaha ya mu gitondo ndetse kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bavuze ko barimo guhiga abasigaye bo muri abo bateye.
Izindi nkuru wasoma:

