Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibintu bishobora kukulinda impaka zishobora guhinduka amakimbirane
Kutumvikana ni ikintu gisanzwe mu kuba umuntu, kuko twese tutari bamwe.
Ariko hari igihe kutumvikana guto bishobora kuvuka mu biganiro bisanzwe cyangwa binyuze mu butumwa kuri telefoni cyangwa mu butumwa bugufi, cyangwa ikiganiro imbonankubone ku ngingo ikomeye gishobora guhinduka amakimbirane cyangwa ibibazo bindi bikomeye.
Ushobora kuba warahuye n'ibi mu biruhuko, aho benshi muri twe twamaranaga igihe kinini kurusha uko bisanzwe mu mibanire ya hafi n'imiryango yacu. Ibi rimwe na rimwe bishobora guteza amakimbirane yihishe.
Impaka cyangwa amakimbirane bishobora gutangirira ku mpamvu nyinshi, kuva kuri politiki kugeza ku myitwarire y'abandi.
Ariko uko ibitekerezo birushaho kuba bibi, ni ko ibiganiro birushaho kuba bikomeye kandi bigoye.
None se ni iki wakora kugira ngo wirinde ko impaka nto zihinduka impaka ndetse zikanahinduka urwango rukomeye, haba kuri interineti cyangwa imbonankubone?
Nk'inzobere mu mibanire n'abantu, nizera ko kwita ku byo undi muntu avuga - n'uko abivuga - ari ingenzi, ndetse no kwiga uburyo bwo kwirinda gusubiza mu buryo bushobora kubabaza undi muntu.
Wibuke ko kutumvikana ari ikintu gisanzwe mu buzima no mu mibanire.
Muri iyi nkuru turibanda ku ibintu bitatu by'ingenzi bishobora kugufasha kwirinda impaka zishobora kwiyongera zigateza urwango rukomeye:
1. Kumenya impamvu y'impaka naho zerekeza
Niba utavuga rumwe n'umuntu, komeza ikiganiro cyawe neza wirinde gutukana. Nanone, gerageza kwirinda ibikorwa bishobora gutuma undi muntu agira impagarara, nko gushinja, kwitotomba, cyangwa gusebanya.
Dukunda kwibanda cyane ku bikubiye mu ngingo, ndetse no ku byo dutekereza ku byo undi muntu "atekereza by'ukuri."
Impaka zivuga iki? Ese ni ukutumvikana gusa, cyangwa ni ikibazo cy'imibanire, kandi umuntu umwe afite uruhande abogamiyeho cyangwa afite imigambi mibi?
Twita cyane ku kumenya niba umuntu yemera ibyo avuga koko. Ubushakashatsi bwerekana ko akenshi tudakunda abantu "batagira aho babogamiye" mu kiganiro runaka.
Ariko ntibishoboka kumenya icyo undi muntu agamije, bityo ni byiza kwirinda gutekereza nabi ku muntu mugiye gutongana.
Bitabaye ibyo, ushobora kubavugisha nabi nk'aho ari ababeshyi , cyangwa se batita ku bandi.
Ihanganire kumva ibitekerezo by'abandi
Hari igihe ibyo umuntu avuga bishobora kumvikana nk'ibitari ukuri. Iyo ibi bibaye, ibuka ibintu bibiri.
Mbere na mbere, nta kintu na kimwe tuvuga gifite ibisobanuro bimwe. Akenshi haba hari ibisobanuro byinshi, kandi ntushobora kwiringira icya mbere kiza mu mutwe mu gihe cy'impaka.
Mu gihe cyo gutongana, ni byiza gutuza no gusuzuma ibisobanuro byose bishoboka. Tekereza gufata umwanya wo gutekereza cyangwa kunywa icyayi kugira ngo ubanze wikuremo umwuka mubi.
Icya kabiri, niba ibyo umuntu avuga bikikubabaza, nubwo waba ubyumvise nabi, musabe kubisobanura kurushaho. Bishobora kugorana, ariko abantu bakunze gusobanukirwa icyo undi yashakaga kuvuga mu gihe babonye ibisomanuro bihagije.
Kubafasha kumva ko babumvise bishobora kugabanya urwango.
Tekereza ku buryo ikiganiro cyagenze
Hari urundi ruhande rw'ikiganiro, hitamo neza icyo uvuga hanyuma utekereze uburyo uwo uganira nawe abibona. Umuntu wese ashobora kujya mu mpaka mu gihe avuze ikintu kidashimishije undi, harimo nawe.
Ikintu kimwe wakora ni ukugira igipimo cy'ibiganiro mugirana n'uburyo mubiganiraho.
Mugihe usanze ibyo wibwiraga ko mugenzi wawe yumvise ataribyo, ushobora gusaba imbabazi cyangwa kuvuga mu ijwi rituje kugira ngo wirinde ko undi muntu yakwibwira ko urimo kumusuzugura.
Ese dufite indangagaciro zimwe?
Mu busanzwe abantu ntibajya impaka bagamije kujya impaka. Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma tujya impaka ni ukwigereranya n'abandi. Ese dufite indangagaciro zimwe?
Gushinjana bishobora kwiyongera mu buryo bworoshye, atari mu mpaka gusa, ahubwo no mu mibanire muri rusange, bigatera kutumvikana mu gihe runaka mu mibanire n'abavandimwe bacu cyangwa inshuti ndetse bikaba byatuviramo gutakaza ubucuti. Abantu bashaka kwirinda ibi bakunze gutekereza ko igisubizo ari ugushyira amarangamutima ku ruhande "bakibanda ku kuri."