Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Taylor Swift na Travis Kelce bakoze ubukwe i New York mu birori byayobowe n'umunyarwenya Adam Sandler
- Umwanditsi, Nardine Saad
- Umwanditsi, Nada Tawfik, Pratiksha Ghildial, Grace Eliza Goodwin na Sakshi Venkatraman
- Yakoze inkuru ari, Hanze y'inyubako ya Madison Square Garden
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Umuhanzi w'icyamamare wo mu njyana y'umuziki wa 'pop' Taylor Swift n'umukinnyi w'umupira w'amaguru wo muri Amerika Travis Kelce bakoze ubukwe mu birori byitabiriwe n'ibyamamare byinshi, byayobowe n'umunyarwenya Adam Sandler.
Bombi bari bambaye imyenda yo mu nzu y'imideli ya Christian Dior, nkuko byatangajwe n'umaze igihe kirekire ashinzwe ibyo gutangaza amakuru ya Swift, ndetse bahisemo kutagira abasore n'abakobwa babambarira.
Mu myanya wabo, Austin Swift, musaza wa Swift, ni we watambukanye na mushiki we, mu gihe Jason Kelce wahoze akina umupira w'amaguru wo muri Amerika ari we wambariye (garçon d'honneur) Travis Kelce.
Ibyo birori byabereye mu nyubako ya Madison Square Garden, byafunze ibikorwa bisanzwe bibera aho hantu hari mu haba hahinda cyane mu gace ka Manhattan ndetse byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye cyane byo muri Hollywood, mu bishobora kuba ari byo birori bya mbere bikomeye biranze iki kinyejana.
Abakinnyi ba filime Hugh Grant na Jason Sudeikis, umuririmbyi Benson Boone n'umunyamideli Gigi Hadid ni bamwe mu bagaragaye bitabiriye ibyo birori.
Ku munsi wose wo ku wa gatanu, imbaga y'abafana bari bateraniye hanze y'ahabereye ubukwe, bamwe baririmba indirimbo za Swift ndetse bambaye imyenda yo mu gitaramo, mu gihe abandi bari buriye ku hantu higiye hejuru bizeye ko bishobora gutuma babona neza ibyo birori.
Ibyo birori byo muri iyo nyubako mberabyombi y'imikino n'ibirori by'imyidagaduro, byatangiye ku wa kane ari ibirori bito, aho icyo gihe byatangajwe ko abantu 100 byibazwaga ko ari bo babyitabira. Uruhushya rwasabwe ku bategetsi b'umujyi wa New York rwari rurimo ko cyari igikorwa "mbanziriza-birori".
Ku wa gatanu, igikorwa kirimo abantu benshi kurushaho cyatumye hanze y'iyo nyubako hashyirwa ihema, ryikubye kabiri mu ngano yaryo yo ku wa kane.
Urukurikirane rw'imodoka zihenze z'umukara zo mu bwoko bwa SUV z'ibirahure bidatuma ubona abazirimo, zinjiye muri iryo hema, mu gihe imihanda yo mu gace k'ingenzi k'ubucuruzi ka Midtown Manhattan yari yafunzwe ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibinyabiziga.
Tree Paine, umaze igihe ashinzwe ibikorwa byo gutangaza amakuru ya Swift, yahamirije BBC ko Taylor Swift na Travis Kelce bakoze ubukwe ku wa gatanu mu mujyi wa New York ndetse atanga amakuru arambuye yo muri ibyo birori.
Nko muri ako kanya, inyubako ya Madison Square Garden yamuritse urumuri rw'ibirango binini cyane byanditseho amagambo yo mu Cyongereza "JUST&T MARRIED" – akomoza ku mazina Taylor na Travis ko bari bamaze gusezerana.
Paine yavuze ko Swift na Kelce bari bambaye imideli y'ibirori yakozwe na Jonathan Anderson, umuyobozi ushinzwe ubuhanzi bw'imideli mu nzu Dior y'imideli y'abagore, abagabo n'indi mideli ihenze cyane ikoranye ubuhanga buhanitse (Dior Women's, Men's and Haute Couture Collections), afatanyije bya hafi n'abo bageni.
Mu itangazo yasohoye, Paine yagize ati: "Iyi ni yo kanzu ya mbere y'ubukwe y'uyu munyabugeni [mudozi] igenewe icyamamare cyo ku rwego rw'isi."
Yongeyeho ko inkweto zihariye zabo (zabo bonyine) zakozwe na Christian Louboutin ndetse ko umugeni yambaye imirimbo yo mu nzu y'imideli ya Cartier.
Kuri uwo munsi wose, byari ibyishimo aho hantu, hari hari abapolisi benshi, mu bushyuhe bwinshi. Ubushyuhe bwageze kuri dogere 37C.
Dore amwe mu mafoto yuko ibirori byari bimeze.